Ubwisanzure
Ubwisanzure niba ari: ceceka
kandi ntari ingumba y’amagambo
Ubwisanzure byibarutse igifungo
ubwo ntitwatera dutewe ubwoba
n’uko uteye cyangwa ibyo ukora bidasanzwe
Ubwisanzure niba ari: ugutegeka bidakuka
iby’umunsi w’ejo hatsikamirwa
iby’uwa none
Ubwisanzure niba ari: twisanzure twifungiye mu mbavu z’inzu
ibisakaza amashusho bikaba ibishuko
tureba ibyagapfunyitswe bigapfurikwa
Ubwisanzure niba ari: ukwisinzirira
Maze tugasingiza kwamburwa ijambo
nabafite ijabo
Ubwisanzure niba ari: ugufubika igifu igihe ushakiye
imisigarizwa igapfunyikwa mu binyamakuru
biba byazinzitse iby’inzara uko bihagaze
Ubwisanzure niba ari: ukutazirikana uwabumpaye
ukibumpa,
akambohera mu bimbohora
Ubwisanzure niba ari: ugutegereza igihe abandi
bazamarira impagarara
kandi mpumurijwe n’Iyampanze
Niba ubwisanzure bupfunyika ibingize
Ukwisanzura niba aribyo bingira njye
bikancengeramo
ariko wowe iyo nganzo ikaba ikurenze
Mu bwisanzure niba ndindirwamo
ibitekerezo byawe
nsanga bisobanya ubusabane
Niba mbasha gusobanukirwa neza
icyo ari cyo ubwisanzure,
wowe bikakubera amahamba
Noneho kuri jye ubwisanzure ni ‘ku kiranga’
naho kuri wowe ni ‘ku ishaka’
Ubwo ubwisanzure ni icyuka nta shinge nta rugero
Ariko ahari bumfitiye umumaro
– ureke tubyemeranyweho –
kuko buntera kugusengerera
ku ubwo mfite bwansaabye
haba ubu ndetse na kera cyane
ngo ubone kubohoka
ingoyi z’ubwisanzure bunsaaze.
Marion Bloem
Kinyarwanda (Rwanda) translation by Fiacre Bienvenu